Viza yo kwitabira inama: Kwinjira rimwe
Uwemerewe
Iyi viza ihabwa umuntu uje kwitabira inama.
Utunzwe
Buri wese yisabira viza ukwe.
Aho gusaba bikorerwa
*Gusaba iyi viza bishobora gukorerwa kuri interineti
*Ku biro by'ambasade y'u Rwanda
*Ku biro by'Ubuyozi Bukuru bw'Abinjira n'Abasohoka mu gihugu.
Icyangombwa cy'inzira
Icyangombwa cy'inzira cyemewe gifite igihe kitari munsi y'amezi atandatu
Igiciro
Amadorari y'amanyamerika (30)
Igihe imara
Iminsi 30
Uburenganzira bwo kwinjira rimwe cyangwa inshuro nyinshi
Kwinjira rimwe
Uburenganzira bwo gukora
Undi murimo utari uwo kwitabira inama ntiwemewe
Guhindura urwego rwa viza
Isaba ryo guhindura urwego rwa Viza cyangwa Uruhushya rikorerwa ku biro bishinzwe Abinjira n'Abasohoka, rigakorwa mu gihe iyo viza igifite igihe.
Kongeza agaciro
Ishobora kongererwa agaciro mu gihe bigaragaye ko ari ngombwa
Icyitonderwa
Mu rwego rwo kwirinda ibihano, usaba agomba gusaba/ kongeresha igihe cya viza yahawe mbere y'uko irangira. Amafaranga y'ibihano ni 20.000 by'amanyarwanda mu gihe kiri hagati y'iminsi 6 na 15 yarengejeho. Ingingo ya 34 y'Iteka rya Minisitiri rishyiraho amategeko n'amabwiriza rigena ibindi bihano kuva ku minisi 16 kugeza ku mezi 9 no gukomeza.