Abaturage

Ninde usaba serivisi?

Umuturarwanda

Serivisi zisabwa zite?

Kwiyandikisha ubwawe
 

Umuturage ufite nomero ya telefoni igendanwa imwanditseho ashobora gukoresha iyi serivisi. Ugomba kuba ufite telefoni yawe igendanwa igihe wiyandikisha kugirango uhabwe Ijambo banga rikoreshwa rimwe (OTP) ryoherezwa n'urubuga Irembo. Umaze kohereza ifishi yo kwiyandikisha, uzohererezwa SMS na Email

Kwiyandikisha

Umunyamahanga

Ninde usaba serivisi?

Abanyamahanga baba mu Rwanda

Serivisi zisabwa zite?

Kwiyandikisha ubwawe
 

Umunyamahanga ufite nomero ya telefoni igendanwa yanditswe ku ndangamuntu ye ashobora gukoresha iyi serivisi. Ugomba kuba ufite telefoni igendanwa mu gihe wiyandikisha kugirango urubuga Irembo ruguhe ijambo banga ukoresha inshuro imwe (OTP). Iyo umaze kohereza neza ifishi yo kwiyandikisha wohererezwa ubutumwa kuri SMS cyangwa Email. Ku bindi bisobanuro birebana n'indangamuntu y'umunyamahanga ushobora gusura urubuga rukurikira: www.migration.gov.rw

Kwiyandikisha

Ninde ushobora gusaba serivisi?

Sosiyete zanditswe mu Kigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB)

Sosiyete zisaba serivisi zite?

Kwiyandikisha ubwazo
 

Nyiri sosiyete ufite nomero ya telefoni igendanwa imwanditseho kandi ufite nomero ya TIN yandikishije muri RDB ashobora gukoresha iyi serivisi. Agomba kuba afite telefoni ye igendanwa igihe yiyandikisha kugirango ahabwe Ijambo banga rikoreshwa rimwe (OTP) ryoherezwa n'urubuga Irembo. Amaze kohereza ifishi yo kwiyandikisha, azohererezwa SMS na Email.

Kwiyandikisha

Ninde ushobora gusaba serivisi?

Ishuri ryigisha gutwara imodoka ryiyandikishije mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura inzego zimwe z'imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA)

Ishuri risaba serivisi rite?

Kwiyandikisha mu buryo busanzwe.

Ishuri ryigisha gutwara imodoka ryiyandikishije muri RURA rigomba kohereza ifishi yo kwiyandikisha mu buryo busanzwe. Hanyuma rijya mu biro bya RURA ryitwaje indangamuntu ya nyiri ishuri n'icyemezo cyo kwigisha gutwara imodoka. Umukozi ubishinzwe asuzuma ibyanditse ku ifishi hanyuma akaryemerera kwiyandikisha. Bamaze kuryemerera, rizohererezwa igisubizo kuri SMS na Email

Ibisabwa:

Indangamuntu ya nyir'ishuri

Icyemezo cy'ishuri ryigisha gutwara imodoka

Kwiyandikisha