Irembo ni iki?

Igisubizo: Irembo ni urubuga rusurwa n'abantu bose Leta itangiramo serivisi za interineti. Akamaro k'uru rubuga ni ugufasha abaturage kubona amakuru na serivisi bifuza, ni umuyoboro ufunguye utangirwamo serivisi zose za Leta ku buryo bworoshye, bunoze kandi bwizewe.
Irembo ni gahunda yatangijwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere gifatanyije na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Polisi y'Igihugu, Ikigo cy'Igihugu cy'Ubushinjacyaha n'Ikigo gishinzwe Indangamuntu.

Ni nde nshobora kubaza igihe ngize ikibazo cyangwa igihe nshatse gusobanuza?

Igisubizo: Ugize ikibazo cyangwa ushaka gusobanuza ibyo utumva, wahamagara kuri nomero ikurikira: 9099 cyangwa ukatwandikira kuri aderesi ikurikira: callcenter@rwandaonline.rw