Viza imwe y'Ubukerarugendo mu bihugu bigize Afurika y'Iburasirazuba
Uwemerewe
Umunyamahanga wifuza gusura/gutembera mu bihugu bya Repubulika ya Kenya, Repubulika y'U Rwanda na Repubulika ya Uganda
Uwahawe Viza imwe y'ubukerarugendo mu bihugu bigize Afurika y'Iburasirazuba agomba kwinjirira mu gihugu cyamuhaye iyo viza akaba afite uburenganzira bwo gusura ibindi bihugu adasabye cyangwa ngo yishyure indi viza.
Uwayihawe yemerewe gusohoka muri ibi bihugu bya Repubulika ya Kenya, Repubulika y'u Rwanda na Repubulika ya Uganda, akagaruka adasabye indi visa. Ibi byemewe mu gihe cy'iminsi 90 viza imara.
Abanyamahanga batuye mu bihugu bya Kenya, u Rwanda na Uganda nta kiguzi cy'iyi viza batanga.
Utunzwe
Umuntu wese ugize umuryango ayisabira ukwe.
Aho gusaba bikorerwa
Usaba iyi viza ashobora gusabira ku biro by'Ambasade bya kimwe mu bihugu bya: Repubulika ya Kenya, u Rwanda na Uganda; Ibiro bishinzwe Abinjira n'abasohoka byo mu bihugu byavuzwe haruguru cyangwa ku murongo wa Interineti aho bikora.
Icyangombwa cy'inzira
Icyangombwa cy'inzira cyemewe gifite igihe kitari munsi y'amezi atandatu
Igihe imara
Iminsi 90
Uburenganzira bwo kwinjira rimwe cyangwa inshuro nyinshi
Kwinjira inshuro nyinshi biremewe
Uburenganzira bwo gukora
Ntabwo byemewe
Kongeza agaciro
Viza imwe y'Ubukerarugendo mu bihugu bigize Afurika y'Iburasirazuba ntiyongerwa.
Icyitonderwa
Mu rwego rwo kwirinda ibihano, usaba agomba gusaba/ kongeresha igihe cya viza yahawe mbere y'uko irangira. Amafaranga y'ibihano ni 20.000 by'amanyarwanda mu gihe kiri hagati y'iminsi 6 na 15 yarengejeho. Ingingo ya 34 y'Iteka rya Minisitiri rishyiraho amategeko n'amabwiriza rigena ibindi bihano kuva ku minisi 16 kugeza ku mezi 9 no gukomeza