Viza yo kwinjira
Uwemerewe
Viza yo kuri uru rwego ihabwa:
(i)Umunyamahanga wifuza gusura u Rwanda kuzindi mpamvu iyo ariyo yose itari gukora cyangwa ubucuruzi kandi akaba atari umwenegihugu wa Hong Kong, Philippines, Mauritius, Singapore na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
(ii) Undi munyamahanga wese wifuza kwinjira mu Rwanda mu rwego rwo gusaba viza ijyanye n'impamvu itumye azaba ari mu gihugu. Iyo mpamvu igomba kuba atari ikiruhuko, ubukerarugendo cyangwa ibikorwa byo kwidagadura.
Abenegihugu b'ibihugu bikurikira bya Australia, Ubudage, Israel, New Zealand, Afurika y'Epho, Sweden, Ubwongereza, na Leta zunze ubumwe z'Amerika bahabwa viza yo kwinjira imara iminsi 30. Yishyurwa Amadorari y'Amanyamerika (30) bakigera mu gihugu batarabanje kuyisaba mbere.
Viza yo kwinjira ni iyo kwinjiriraho inshuro imwe, imara igihe kitarengeje iminsi 30.
Viza yo kwinjira ihesha umunyamahanga uburenganzira bwo gusura mu gihe kitarengeje iminsi 30, iyo yifuza iminsi irenze 30 nyuma yo kwinjira mu Rwanda, asaba ko yahindurirwa agahabwa urundi rwego rwa viza..
Gusaba viza itari iyo kwinjira mu gihugu, bikorerwa ku Biro by'Ubuyobozi Bukuru bw'Abinjira n'Abasohoka mu gihugu..
Utunzwe
Umuntu wese ugize umuryango yisabira viza ukwe.
Icyangombwa cy'inzira
Icyangombwa cy'inzira gifite agaciro katari munsi y'amezi atandatu.
Igiciro
Amadolari y'Amanyamerika 30
Igihe imara
Iminsi mirongo itatu
Kwinjira rimwe cyangwa inshuro nyinshi
Kwinjira inshuro imwe gusa
Guhinduza urwego rwa viza
Uwahawe urwego rwa viza V-1(s) Viza yo kwinjira mu gihe yifuza kumara iminsi irenze 30 mu Rwanda.
Kongeresha agaciro
Ntabwo bikorwa.