• Ubufasha
  • Tuvugishe
  • Kinyarwanda
    • English
    • Kinyarwanda
    • Français
  • Ahabanza
  • Ibyerekeye irembo
  • Serivisi ku Irembo
    • Serivisi ku Irembo
    • Izindi serivisi
  • DOSIYE YANJYE
  • Kwiyandikisha
  • Kwinjira

    Wibagiwe ijambo ry'ibanga?
Serivisi ku Irembo
  • Serivisi zikunze gusabwa
  • Ukoresheje izina
  • Ukoresheje ikigamijwe
  • Ukoresheje Minisiteri/Ikigo

Viza yo gutambuka

Igihe Dosiye imaraiminsi 3

Igiciro30 USD

Gusaba

Uwemerewe

Iyi viza ihabwa umuntu unyura mu Rwanda mu gihe kitarenze amasaha mirongo irindwi n‟abiri (72).

Usaba agomba kwerekana ko yakoze ibisabwa byose kugirango abashe kunyura mu Rwanda ajya mu kindi gihugu, cyangwa ko ashobora kubirangiza mu gihe kitarenze amasaha 72 akaba yasohotse mu Rwanda.

Usaba agomba kuba afite uburenganzira bumwemerera kujya mu gihugu ashaka kujyamo anyuze mu Rwanda.

Utunzwe

Ugize umuryango wese yisabira viza ubwe.

Aho gusaba bikorerwa

* Iyi viza isabirwa kuri Ambasade z'u Rwanda.

Uburyo itangwa

Nyuma yo kuyisabira kuri interineti, viza yo gutambuka itangirwa ku mupaka.

Icyangombwa cy'inzira

Icyangombwa cy'inzira cyemewe gifite igihe kitari munsi y'amezi atandatu

Igiciro

Amadolari y'amanyamerika 30

Igihe imara

Amasaha 72

Uburenganzira bwo kwinjira rimwe cyangwa inshuro nyinshi

kwinjira rimwe gusa

Uburenganzira bwo gukora

Ntabwo byemewe kugira umurimo ukora

Guhindura urwego rwa viza

Ntabwo byemewe.

Kongeza agaciro

Viza yo gutambuka ishobora kongerwa mu gihe bibaye ngombwa. Icyo gihe hatangwa viza nshya idashobora kurenza amasaha mirongo irindwi n‟abiri (72).

  • Tuvugishe
  • Kutamena amabanga
  • Amabwiriza ku mikoreshereze
  • Icyitonderwa
Repubulika y'u Rwanda