Viza yo gutambuka
Uwemerewe
Iyi viza ihabwa umuntu unyura mu Rwanda mu gihe kitarenze amasaha mirongo irindwi n‟abiri (72).
Usaba agomba kwerekana ko yakoze ibisabwa byose kugirango abashe kunyura mu Rwanda ajya mu kindi gihugu, cyangwa ko ashobora kubirangiza mu gihe kitarenze amasaha 72 akaba yasohotse mu Rwanda.
Usaba agomba kuba afite uburenganzira bumwemerera kujya mu gihugu ashaka kujyamo anyuze mu Rwanda.
Utunzwe
Ugize umuryango wese yisabira viza ubwe.
Aho gusaba bikorerwa
* Iyi viza isabirwa kuri Ambasade z'u Rwanda.
Uburyo itangwa
Nyuma yo kuyisabira kuri interineti, viza yo gutambuka itangirwa ku mupaka.
Icyangombwa cy'inzira
Icyangombwa cy'inzira cyemewe gifite igihe kitari munsi y'amezi atandatu
Igiciro
Amadolari y'amanyamerika 30
Igihe imara
Amasaha 72
Uburenganzira bwo kwinjira rimwe cyangwa inshuro nyinshi
kwinjira rimwe gusa
Uburenganzira bwo gukora
Ntabwo byemewe kugira umurimo ukora
Guhindura urwego rwa viza
Ntabwo byemewe.
Kongeza agaciro
Viza yo gutambuka ishobora kongerwa mu gihe bibaye ngombwa. Icyo gihe hatangwa viza nshya idashobora kurenza amasaha mirongo irindwi n‟abiri (72).