Kwandikisha umuntu witabye Imana
Iyi serivisi ikoresha interineti ifasha abanyarwanda gusaba kwandikisha ko umuntu yitabye Imana.Dosiye isaba yoherezwa muri serivisi y'irangamimerere yo mu murenge uwitabye Imana yabarizwagamo. Iyi nyandiko ihorana agaciro kayo kandi ishobora gukoreshwa nk'imwe mu nyandiko ziherekeza dosiye isaba serivisi nk'icyemezo cy'uko umuntu yitabye Imana.
Ninde wemerewe gusaba icyemezo?
Umunyarwanda / Umunyamahanga
Inyandiko zisabwa
Icyemezo cya Muganga cy'uko Umuntu yitabye Imana
Umwirondoro w'umuhamya wa kabiri (ku munyamahanga)
Umwirondoro w'uwitabye Imana (ku munyamahanga)
Icyemezo cy'urukiko
Raporo yemejwe n'Akagari