Icyangomwa cyerekana ko Umuntu yakatiwe cg.atakatiwe n'inkiko
Iyi serivisi ikoresha interineti ifasha abaturarwanda gusaba Icyangomwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cg.atakatiwe n'inkiko. Ni inyandiko itangwa n'Ubushinjacyaha Bukuru yemeza ko umuntu yakatiwe cg.atakatiwe n'inkiko. Icyi cyemezo gifite agaciro k'amezi atandatu uhereye kw'itariki cyatangiweho. Gisabwa igihe cyo gusaba viza, pasiporo, akazi, iyandikisha rya sosiyete, n'ibindi
Ninde wemerewe gusaba icyangombwa?
Umuturarwanda
Umunyamahanga uba mu Rwanda
Umunyarwanda uba mu mahanga - Asaba abinyujije muri Ambasade y'u Rwanda
Umunyamahanga wigeze kuba mu Rwanda - Asaba abinyujije muri Ambasade y'u Rwanda
Inyandiko zisabwa
Ifoto imwe ya pasiporo
Inyandiko ziherekeza (biterwa n'impanvu usaba icyangombwa)