Q-Z

Uruhushya rwo gutwara ibikomoka ku biti

Igihe dosiye imara Umunsi umwe

Amafaranga asabwa Ubaza ku karere amafaranga asabwa

Ibisabwa ngo wemererwe

Umuntu wese ushaka gutwara ibikomoka ku biti

Umukozi ubishinzwe

Umukozi ushinzwe ubuhinzi/amashyamba

Ibisabwa

  1. Icyangombwa cyo gusarura ishyamba;
  2. Kuriha amafaranga asabwa .

Uburyo burambuye

  1. Ugomba kuba ufite icyangombwa cyo gusarura ishyamba gitangwa n'akarere;
  2. Ku murenge bakuzuriza ifishi yabigenewe, hanyuma idosiye ukayijyana ku karere kugirango baguhe icyemezo cyo gutwara ibikomoka ku biti. 

Ibindi bigo byo gusura

Akarere

Igihe serivisi izabonekera

Kuva kwa mbere kugera kwa gatanu, kuva saa moya za mu gitondo kugera saa kumi n'imwe z'umugoroba