A-H

Gusaba serivise zo gukona ikimasa

Igihe dosiye imara Hagati y'umunsi 1 n'iminsi 2

Amafaranga asabwa Amafaranga y'urugendo rwa muganga w'amatungo ajya aho itungo riri hamwe n'imiti ikoreshwa.

Ibisabwa ngo wemererwe

Umuntu wese ufite ikimasa ashaka gukonesha

Umukozi ubishinzwe

Muganga w'amatungo

Ibisabwa

  1. Kugura ibikoresho n'imiti bisabwa
  2. ;
  3. Amafaranga y'urugendo y'umuganga w'amatungo
  4. .

Uburyo burambuye

Muganga w'amatungo atanga igihe azaziraho gukona ikimasa.

Igihe serivisi izabonekera

Bikurikije gahunda yatanzwe na muganga w'amatungo

Gusaba icyemezo cyo kugurisha inka mu isoko

Igihe dosiye imara Umunsi 1

Amafaranga asabwa Amafaranga yo gushyiraho amaherena yishyurirwa kuri konti y'akarere.

Ibisabwa ngo wemererwe

Umuntu wese ushaka kugurisha inka mu isoko

Umukozi ubishinzwe

Muganga w'amatungo wo ku murenge

Ibisabwa

  1. Kugura amaherena;
  2. Buri tungo rijyanywe mu isoko rigomba kuba rifite iherena;

Uburyo burambuye

Kugirango ubashe kugurisha inka ku isoko ugomba:

  1. Kubaza umukuru w'umudugudu igihe n'aho isoko ry'inka rizateranira
  2. Kwandikisha inka igurishwa utanga ibimenyetso byayo (ibara, ubwoko, igitsina, etc.)
  3. Mu munsi umwe cyangwa ibiri mbere y'uko isoko riterana inka yawe ishyirwaho amaherena ayiranga
  4. Ku munsi w'isoko uzana inka zashyizweho amaherena kandi ukaza witwaje agatabo kanditsemo ibiranga buri nka.
  5. Wereka ako gatabo k'umukozi wa RAB cyangwa muganga w'amatungo mu murenge kugiranga aguhe urushya rwo kugurisha
  6. Iyo umaze kugurisha inka agatabo karimo ibiyiranga ugaha uwo uyigurishijeho.

Ibindi bigo byo gusura

Umudugudu n'akagari

Igihe serivisi izabonekera

Kuva kwa mbere kugera kwa gatanu, kuva saa moya za mu gitondo kugera saa kumi n'imwe z'umugoroba

Guhabwa icyemezo cyo kwimura amatungo ava mu murenge ajya mu wundi

Igihe dosiye imara Umunsi 1

Amafaranga asabwa Ubaza ku murenge amafaranga asabwa

Ibisabwa ngo wemererwe

Umuntu wese ufite amatungo mu murenge ashaka kwimurira mu wundi murenge

Umukozi ubishinzwe

Umuganga w'amatungo

Ibisabwa

  1. Uruhushya rw'umurenge ruriho amakuru ku itungo, nyiraryo, aho rituruka n'aho rigiye, uburyo bwo kuritwara (ni ukuvuga imodoka na numero zayo);
  2. Kuriha amafaranga asabwa;
  3. Irangamuntu ya nyir‘itungo.

Uburyo burambuye

Umurenge utanga uruhushya rwo gutwara amatungo ava mu murenge ajya mu wundi. Iyo amatungo ava mu karere ajya mu kandi, uruhushya rutangwa n'akarere. Amabwiriza y'uko amatungo agomba gutwarwa aba ari ku cyangombwa gitangwa.

Igihe serivisi izabonekera

Kuva kwa mbere kugera kwa gatanu, kugera saa moya za mu gitondo kugera saa kumi n'imwe z'umugoroba

Gusaba uruhushya rwo kubaga no kugurisha inyama

Igihe dosiye imara Umunsi 1

Amafaranga asabwa Amafaranga yo kubaga yishyurwa kuri konti y‘akarere.

Ibisabwa ngo wemererwe

Koperative ifite ibyangombwa byo kubaga

Umukozi ubishinzwe

Muganga w'amatungo

Ibisabwa

  1. Urwandiko rubisaba rwerekana aho ubwo bucuruzi buzakorerwa;
  2. Inzu y'ibagiro;
  3. Icyobo yo gutamo imyanda;
  4. Abakozi bafite imyenda yabigenewe n'ibikoresho;
  5. Abakozi bapimwa indwara zanduza;
  6. Kwishyura ipatanti mbere yo gutangira;
  7. Impapuro zigaragaza aho itungo ryaturutse.

Uburyo burambuye

Iyi serivise ihabwa abacuruzi banditse ku buryo bwemewe. Abaturage basanzwe babanza gusaba uruhushya umuganga w'amatungo mbere yo kubaga, bakabagira mu bibanza byabigenewe kandi akagenzura isuku y'ahabagirwa.

Igihe serivisi izabonekera

Kuva kwa mbere kugera kwa gatanu, kuva saa moya za mu gitondo kugera saa kumi n'imwe z'umugoroba

Guhabwa imiti y’ibihingwa n’inyongeramusaruro

Igihe dosiye imara Umunsi 1

Amafaranga asabwa Umugabane w'umusanzu w'umuhinzi ("nkunganire')

Ibisabwa ngo wemererwe

Umuhinzi ushaka imiti y'ibihingwa n'inyongeramusaruro

Umukozi ubishinzwe

Umukozi ushinzwe ubuhinzi

Ibisabwa

Inyongeramusaruro zitangwa mw'itangira ry'igihembwe cy'ihinga.

Uburyo burambuye

  1. Inyongeramusaruro zitangwa mw'itangira ry'igihembwe cy'ihinga;
  2. Urutonde ry'abahabwa inyongeramusaruro rukorerwa ku mudugudu rukemezwa n'akagari, binyunze mu mashyirahamwe ya "Twigire Muhinzi" y'ingo 15 kugera kuri 20; 
  3. Hakoreshwa "nkunganire", umuhinzi yishyura nibura 50 %, Leta ikamwishyurira asigaye; 
  4. Imbuto itangwa binyuze ku bacuruzi b'imbuto (agrodealer) bahereye ku rutonde bahawe n'umukozi ushinzwe ubuhinzi.

 

Igihe serivisi izabonekera

Kuva kwa mbere kugera kwa gatanu, kuva saa moya za mu gitondo kugera saa kumi n'imwe z'umugoroba

Gusaba imbuto z’indobanure

Igihe dosiye imara Umunsi 1

Amafaranga asabwa Biterwa n'ubwoko bw'imbuto

Ibisabwa ngo wemererwe

Abahinzi bashaka imbuto z'indobanure

Umukozi ubishinzwe

Umukozi ushinzwe ubuhinzi

Ibisabwa

Imbuto zitangwa bitewe n'uko zabonetse n'igihe cyo guhinga

Uburyo burambuye

  1. Ingano y'imbuto n'ubuso bugomba guterwa bibarirwa ku mudugudu bikemezwa n'akagari, binyunze mu mashyirahamwe ya "Twigire Muhinzi" y'ingo 15 kugera kuri 20.
  2. Hakoreshwa "nkunganire". Ku mbuto umuhinzi yishyura 25%, Leta ikamwishurira 75%. Imbuto itangwa binyuze ku bacuruzi b'imbuto (agrodealer) bahereye ku rutonde bahawe n'umukozi ushinzwe ubuhinzi.

Ibindi bigo byo gusura

Umudugudu n'akagari aho umurima wo kuzihingamo uherereye hakurikijwe ibiteganywa na gahunda yo guhuza ubutaka

Igihe serivisi izabonekera

Kuva kwa mbere kugera kwa gatanu, kuva saa moya za mu gitondo kugera saa kumi n'imwe z'umugoroba